RDC : M23 YABA YONGEYE KUVUGWA MURI KIVU Y’AMAJYARUGURU

Impunzi ziva Bunagana
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Kuva ku mugoroba w’iki cyumweru twasoje tariki 7/11/2021, bamwe mu baturage bavuye mu byabo barahunga  berekeza mu bice bya Bunagana na Jomba nyuma yo kubona ingabo za Congo ( FARDC ) zitangiye guhunga nazo .

Nubwo nta mutwe n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro isanzwe ivugwa hano urigamba iki gitero,   isanzwe Umwe mu batuye muri aka gace KAMUHA Dieu Merci, ku murongo wa telefone yabwiye urungano.com ko nk’Abaturage bahunze bari kwerekeza mu mujyi wa Butembo. Babajijwe abagabye icyo gitero bavuze ko batabazi ariko bakeka ko yaba ari umutwe wa M23.

KAMUHA yakomeje avuga ko umupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wafunzwe nyuma y’imirwano ikomeye yatangiriye mu misozi ya Runyoni na Cyanzu . Kubatazi mui kano gace, ni ni ahantu hegere cyane Ibirunga bya Muhabura na Sabyinyo.

Abaturage batuye i Bunagana bavuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro aribwo agace ka Cyanzu kari kamaze gufatwa n’aba barwanyi bitwaje intwaro, aha hakaba ahazwi cyane nk’ahakunze kuba ibirindiro bya M23 mu myaka ya 2013.

Ntago wavuga Cyanzu cyangwa Runyoni ngo usage Gén Sultan Makenga, wa M23, kuko utu duce nitwo yakoresheje nk’ububiko bw’itwaro yari yarashimuse mu mujyi wa GOMA muri 2012

Ubwanditsi

Back to Top