RUBAVU: Hari impungenge zo kwandura Corona virus na Ebola biturutse i Goma

Gutwara abantu kuri moto n'amagare birakomeje mu Karere ka Rubavu
Category: 
Province / District: 

Kuba Umujyi wa Goma uvugwamo icyorezo cya Ebola n’icya Corona virus, biteye impungenge abatuye i Rubavu. N’ubwo bivugwa ko imipaka yafunzwe, ariko umupaka wa Goma na Gisenyi abantu barambuka.

Hari abambuka mu buryo bwemewe n’amategeko kuko abacuruza ibiryo bahawe uburenganzira bwo kubijyana muri Congo. Ariko imodoka ibijyana ntiyemerewe kurenza abantu babiri (utwaye imodoka n’umufasha we). Ibyo rero birirengagizwa, hakambuka bane, ya modoka ikagarukamo babiri. Hari  n’abambuka mu buryo butemewe n’amategeko bita « Njiya panya » batanze amafaranga ibihumbi 20 ku muntu uri bugaruke. Uko bagenda ni ko bagaruka. Ibi rero bikaba ari byo aba baturege baheraho bagira izo mpungenge.

Umuturage utarifuje ko dutangaza izina rye, avuga ko n’ubwo hari abatabibona, Akarere ka Rubavu gashobora kugerwamo na Ebola na Corona virus biturutse i Goma. Yagize ati : « Kuba abantu bambuka i Goma bakagaruka bishobora gutuma na twe tugerwaho na Ebola na Corona virus ivugwa yo. Abambuka bambuka bavuga ko bagiye gupakurura ibiryo bigiye i Goma, maze bakirunda mu mudoka ipakiye ari nka 4 cyangwa 6 hakagaruka babiri gusa. Hari n’abaca njiya panya bishyuye ibihumbi 20. Aba baje gutya usanga batanabasaka cyangwa ngo babapime. Akaba ari nabo bashobora kutwanduza ibyo byorezo. » 

Twifuje kuvugana n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ngo bugire icyo budutangariza kuri iki kibazo, maze duhabwa amakuru ko Umuyobozi w’Akarere arwaye, yasimbuwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Ubukungu Nzabonimpa Déogratias. Twamuhamagaye saa munani maze aduha gahunda yo kubonana nawe saa kumi z’umugoroba. Tugiye kumureba izo saha, atubwira ko twe nk’abanyamakuru tudafite uburenganzira bwo kumusaba amakuru. 

Umujyi wa Goma uhana imbibi n’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, ufite abaturage barenga miliyoni ebyiri. Abaturage bawo bahahirana cyane n’abaturage b’Akarere ka Rubavu gafite abarenga ibihumbi 402. Ku itariki ya 27/03/2020 ni bwo Dr Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Corona virus mu gihugu cya Congo yatangaje ko i Goma habonetse umuntu wa mbere wanduye Corona virus. Ku itariki ya 10/04/2020 ni bwo hagaragaye undi muntu urwaye ebola.

KAMBALE Patrick

https://youtu.be/LYJmeMTgDmM

Back to Top