RWAMAGANA: Ari mu maboko ya RIB akekwaho gusambanya Ihene.

ibiro by'umurenge
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Mu mpera z’icyumweru twasoje, mu ntara y’iburasirazuba mu Murenge wa Munyaga Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Nkungu ni mu Karere ka Rwamagana, umugabo yatawe muri yombi n’abanyerondo akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe n’undi muturage.

Amakuru avuga ko abanyerondo bumvise amajwi y’uyu mugabo ayibwira ngo ituze, babanza gukeka ko ari abajura bashaka kuyiba gusa basanga ari nyirayo barikomereza.  Bukeye bwaho basanze iyo hene yabyimbye inda y’amaganga kandi yari iri kumwe nuwo mugano, niko gukeka ko iyo hene yasambanyijwe.

Aya makuru kandi yemezwa n’Umuyobozi ushinzwe irangamimerere, akaba ari n’umuyobozi w’agateganyo w’umusigire w’uyu Murenge wa Munyaga, , Uwingeneye Grace mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru UMUSEKE, dukesha iyi nkuru.

Uyu muyobozi  yavuze ko kuri ubu uyu mugabo bamushyikirije RIB, sitasiyo ya Kigabiro ngo akorweho iperereza . Gusa ariko umuyobozi zvuga ko nta bibazo byo mu mutwe uyu mugabo yarasanzwe azwiho, aretse wenda kuba yari amenyereweho gusinda bikabije, bikaba ari byo bikekwa kuba intandaro yo kumukekera ibi.

Pedro 

Back to Top