Rwanda: Abayobozi barasabwa kuba intangarugero mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19. " Minisitiri Prof. Shyaka Anastase"

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ibi yabitangarije mu rugendo yagiriye mu karere ka Nyaruguru, ubwo Minisitiri Shyaka yaganiraga n’abayobozi bahagarariye abandi mu murenge wa Ruheru ho wo muri kano karere. Ni hafi y'umudugudu wa Yanza ahaherutse kubera ibitero by’abagizi ba nabi.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yasabye abayobozi kuba intangarugero, by’umwihariko mu gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid 19 kuko utabwira abaturage ibyo nawe udakora uri umuyobozi.
Minisitiri kandi yasabye aba bayobozi kuba intangarugero mu byo bakora by’umwihariko muri iki gihe hakurikizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19,abayobozi bagafata iya mbere aho kubwira abaturage ibyo nabo badakora.
Aha yatanze urugero ko nta muyobozi ukwiye kujya mu kabari,ngo agaruke yigisha abaturage kwirinda utubari kandi na we baba bamubona yasinze yanyweye cyangwa se na we afite akabari.
Aba baturage bibukijwe ko batuye ku mupaka w'igihugu, ko ari cyo batandukaniyeho n’abandi  bityo bakaba bakwiye gukora cyane no kugira amaso ane ,hagamijwe gukomeza gusigasira umutekano wo nkingi y’ibikorwa byose.
Ubwanditsi 

 

Back to Top