Rwanda: Hari gukorwa ibarura mbonera ribanziriza irya rusange ry’abaturage rizaba 2022

Category: 
Province / District: 
Tags: 

Kuva Tariki 16/ Nzeri 2021, mu duce dutandukanye tw’igihugu harakorwa ibarura mbonera. Iri ni ibarura rikorwa hagamijwe gutanga ishusho y’uko ibarura rusange rizaba rimeze nuko rizagenda, rikazaba muri Kanama, 2022 .

Ibarura mbonera ryenda gusa n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire uretse ko ry rikorwa mu duce tumwe na tumwe dutandukanye tw’igihugu mugihe irya rusange riba ari igihugu cyose.

Muri iri barura bumwe mu bushakashatsi bukorwa mu rwego rw’igihugu cyose bakagera mu ngo zose, hagamijwe kumenya abatuye muri buri rugo, uko babayeho, icyo bakora, no kumenya cyane cyane umubare w’abaturage, ubwiyongere, hakarebwa imyaka umuntu azamara, ibizwi nka life expectancy mu ndimi z’amahanga. Harebwa kandi amashuri bize, imirimo, aho abaturage batuye, kugera ku rwego rw’umudugudu, bareba kandi ibirebana n’ubuhinzi, mbese  ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Iri barura mbonera rya 2021 riri gukorwa, nubwo byenda gusa ariko  rizaba ritandukanye Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire rizaba umwaka utaha  muri kanama. Wakwibaza uti bitandukanirahe niba mwavuze ko bisa?  Ubundi Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

Twibutse abasomyi b’Urungano.com ko Ibarura rusange  ry’abaturage n’imiturire, n’ibarura Mbonera yose, akorwa n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda.

Buri myaka icumi, mu Rwanda hakorwa Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire (Population and Housing Census, PHC); kuri iyi nshuro hari gukorwa irya Gatanu, kuko Ibarura rya mbere ryabaye mu mwaka wa 1978, irya Kabiri rikorwa mu 1991 ariko ibyabuvuye muri iri ntibyatangajwe, ibarura rya gatatu ryabaye muri 2002, mugihe iriheruka ryari irya kane ryakozwe mu mwaka wa 2012. 

Bimwe mu byo ibarura riba rigamije, hari ugukusanya amakuru atandukanye afasha igihugu mu igenamigambi no kumenya umubare w’abaturage bagituye, ukamenya ngo abagabo ni bangahe, abagore ni bangahe.  Hanasuzumwa umubare w’abana n’abakuze, icyo bakora, uko bororoka, amadini basengeramo, ubwishingizi bakoresha mu kwivuza n’ibindi, ibi ntibireba abanyarwanda gusa kuko bireba n’abanyamahanga baba mu Rwanda.

Kuri ubu, biteganyijwe ko ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rizakorwa umwaka utaha muri Kanama 2022, rizakorwa n’abakarani b’ibarura basaga ibihumbi 25.

ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda ( NISR ), kirasaba baturage korohereza abakarani bazabagana kandi bakabasubiza neza ibibazo bazababaza.

Pedro 

Back to Top