Rwanda: Rusesabagina yakatiwe imyaka 25

Category: 
Province / District: 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nzeri, Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rwasomye imyanzuro y’urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte Sankara na bagenzi be 19, baburanishwaga ku byaha bifitanye isano n’iterabwoba.

Paul Rusesabagina w’imyaka 67, yaregwaga ibyaha icyenda birimo Kurema umutwe w’ingabo utemewe, Kuba mu mutwe w’iterabwoba, no kuwutera inkunga, Ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, Itwarwa ry’umuntu ritemewe n’amategeko nk’igikorwa cy’iterabwoba, Kwiba hakoreshejwe intwaro nk’igikorwa cy’iterabwoba ndetse no Gutwikira undi ku bushake, gutwika inyubako, n’ibigenewe gutwara abantu cyangwa ibintu nk’igikorwa cy’iterabwoba.

Mu masaha ya nyuma ya sa sita nibwo Umucamanza yavuze ko Rusesabagina ahamwa n’ibyaha aregwa, ukuyemo icyaha cy’iremwa ry’umutwe w’ingabo bitemewe kuko cyo kitamuhama, bityo akaba akatirwa igihano cy’imyaka 25 ariko ntiyahabwa inyoroshyacyaha, kubera ko Rusesabagina ’atakomeje kwitabira iburanisha, bityo rusanga aricyo gihano kimukwiye.

Ubusanzwe Rusesabagina yari bukatirwe gufungwa burundu kuko ibyaha yakoze byavuyemo urupfu, ariko Urukiko rwafashe umwanzuro wo kumugabanyiriza ibihano kuko mu bugenzacyaha ndetse no mu kuburana mu mizi, yemeye ibyaha, abisabira imbabazi ndetse anatanga amakuru yagize akamaro mu kumenya imikorere y’ibikorwa by’iterabwoba byagabwe ku Rwanda. Urukiko rwavuze ko indi mpamvu yo kumworohereza ibihano ishingiye ku kuba ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko.

Ubwanditsi

Back to Top