Rwanda: Umuyobozi wa Taekwondo yeguye ku mpamvu ze na komite ye ihita yeguzwa yose.

BAGABO Placide
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ibi byabaye nyuma y’inteko rusange y’iri shyirahamwe ry’umukino wa Teakwondo mu Rwanda yabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 18 Nzeri uyu mwaka wa 2021.

Amakuru aturuka muri iri shyirahamwe mu itangazo bashyize ahagaragara nyuma y’’iyi nama y’inteko rusange, rivuga ko nyuma yo kumurikira abanyamuryaango ibyakozwe mu mwaka wa 2020 -2021, birimo amarushanwa bitabiriye yaba aayo mu gihugu n’amarusshanwa mpuzamahanga.

Nyuma y’ibi nibwo uwari Perezida w’iri shyirahamwe rya Teakwondo mu Rwanda Bwana BAGABO Placide  yamenyesheje inteko ubwegure bwe barabusuzuma bahita babwemeza.

BAGABO Placide yeguye manda ye yari isigaje amezi 3, ngo irangire.

Nkuko bigaaragara mu itangazo ryashyizwe ahaagaragara na Rwanda Taekwondo Federation, nyuma yo gusuzuma ubwegure bwa Placide, inteko rusange yahise ifata umwanzuro ko komite yose yayoboranaga nawe yegura, hashyirwaho indi y’inzibacyuho igizwe na :

Master Dr. David HAKIZIMANA

Master MUGOREWASE Elyse Fabrice

Master Boniface MBONIGABA

Master Theoneste UWAYEZU

Hahita hanashyirwaho Komite ngenzuzi ndetse na Komisiyo y’amatora, ari na yo

igomba kugena itariki amatora azaberaho.

 Pedro

Back to Top