STARTIMES NA (RBA) BASHYIZEHO SHENE YA 3 NSHYA YA RBA YITWA MAGIC SPORTS

Abayobozi ba StarTimes na RBA
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Tariki 5 Ugushyingo 2021, Sosiyete ishinzwe gucuruza no gusakaza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo mu Rwanda Star Africa Media Co., (StarTimes) yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA), agamije gushyiraho shene nshya yitwa Magic Sports.

iyi shene nshya izajya yibanda ku mikino na Siporo zitandukanye byo mu Rwanda, ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro na filime zitandukanye zirimo na wildflower y’ikinyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa StarTimes mu Rwanda Bwana Wang Fan, yavuze ko nubwo mu Rwanda twari dusanganywe izindi shene zerekana imyidagaduro, Magic Sports yo izanafasha cyane kugaragaza no kuzamura impano z’abanyarwanda muri Sports benshi batari bazi.

Magic Sports izagaragara gusa kuri Decoderi ya StarTimes kuri shene ya 265 kuri antene ya DTT iyo benshi bakunze kwita antene y’udushami no kuri DTH (Dish/Igisahane) shene ya 251 izajya igaragara kuri bouquet ya Nova iri kugiciro gihendutse utasanga ahandi hose.

Magic Sports ije yiyongera kuzindi shene nshya 13, ziherutse kwongerwa kuri decoderi ya StarTimes.

Ubwanditsi 

Back to Top