Tchad : Perezida Idriss Déby yishwe n'ibikomere bikabije by'amasasu yarasiwe ku rugamba

Perezida Idriss Déby witabye Imana
Category: 
Province / District: 

Nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru BBC, Perezida Idriss Déby yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Mata 2021, aho yarari kuvurirwa ibikomere by’amasasu yarashwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.  Idriss Déby w'imyaka 68 y'amavuko, yapfuye nyuma y'igihe gito byemejwe ko yatorewe kuyobora iki gihugu manda ya gatandatu.
Mu itangazo ryaciye kuri Televiziyo y’Igihugu muri Tchad ryavuze ko yarasiwe mu mirwano mu gace ka Kanem aho ingabo yarayoboye zari zihanganye n’umutwe wa FACT ( Front for Change and Concord in Chad )
Perezida Idriss waruherutse no guhabwa ipeti rya  Marishari ( Maréchal ) yagiye ku butegetsi tariki 2 Ukuboza 1990 nyuma yo guhirika ubwa Hissène Habré bivugwa ko Perezida Idriss Déby yari afatanije n'Abafaransa.  Mu minsi ishize byavugwaga ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram ufatanyije n’indi mitwe yo muri Tchad bari biyemeje gushyira hamwe bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Idriss Déby 
Umuhungu wa Perezida Idriss Deby, ufite ipeti rya Generari Mahamat Idriss Déby w’imyaka 37 niwe wahise asimbura se ku buyobozi bw' cya Tchad muri iki gihe cy'inzibacyuho nyuma y'urupfu rwa se.

 

 Pedro

 

 

 

 

  ​

Back to Top