U Rwanda rwahigitse Maroc rwemerwa kwakira imikino y’isi y’amagare ya 2025.

Category: 
Province / District: 

Binyuze ku rubuga rwa Twitter rw’ishyirahamwe ry’umukino wo usiganwa ku magare mu Rwanda Ferwacy, kuri uyu wagatatu batangaje ko u Rwanda rwemerewe na UCI Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku Isi kuzakira irushanwa ry’isi ryo gusiganwa ku magare rizaba muri 2025 ( UCI Rᴏᴀᴅ Wᴏʀʟᴅ Cʏᴄʟɪɴɢ Cʜᴀᴍᴘɪᴏɴsʜɪᴘs 2025 ).

Ni ku nshurom ya mbere mu mateka, y’isi iri rushanwa ry’isi mu mukino w’amagare rigiye kubera muri Afurika.

U Rwanda rwari rwasabye kwakira iri rushanwa nyuma yo kwakira irushanwa ry’Afurika rikagenda neza bikaba ari na kimwe mu byashingiweho mu guha u Rwanda uburenganzira bwo kwakira iri rushanwa rya UCI Rᴏᴀᴅ Wᴏʀʟᴅ Cʏᴄʟɪɴɢ Cʜᴀᴍᴘɪᴏɴsʜɪᴘs 2025 kubera uburambe abanyarwanda bafite mu gutegura no kwakira amarushanwa mpuzamahanga. 

U Rwanda ku mugabane w’Afrika, rwari ruhanganye n’igihugu cya Maroc.  

Pedro 

Back to Top