UMUHANZI JAY POLLY YITABYE IMANA MU BITARO BYA MUHIMA.

Umuhanzi Jay Polly na Davido mu gitaramo
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Amakuru agera kuri Urungano Magasine, ni uko Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki 1/09/2021, yagejejwe ku bitaro bya Muhima, avanywe kuri Gereza ya Mageragere aho yari afungiwe, hari mu masaha y’ijoro ajyanwa ahakirirwa indembe, ahita yitaba Imana.
Jay Polly yari afungiye muri Gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere akekwaho ibyaha birimo ibyerekeranye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Kugeza ubu dukora iyi nkuru, yaba Urwego rukuriye amagereza mu Rwanda cyangwa Gereza ya Nyarugenge ntacyo baratangaza kuri iyi nkuru y'urupfu rwa Jay Polly, gusa ariko nanone amakuru agera ku kinyamakuru Urungano Magazine, aravuga ko Jay Polly yaba yazize ibiyobyabwenge bikorwa n'abagororwa rwihishwa,   abafunzwe banywera muri gereza mu buryo butemewe.
Mu makuru yatanzwe n'aba bagororwa 2 bazananywe na Jay Polly ngo bbasangiye, bavuze ko bavanga ibinyabutabire bitandukanye bikavamo icyo kiyobyabwenge banyoye  kikabagwa nabi kugeza ubwo bajyanywe kwa muganga bahagera Tuyishime Joshua wamenyekanye nka Jay Polly we agahita yitaba Imana. Gusa ngo kugeza ubu abandi ngo n'ubwo barembye bo ni bazima, baka ari nabo basobanuriye abaganga uko byagenze. 
Jay Polly waruzwi nk'umwe muri ba kizigenza mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, yari umwe mu baraperi bamamaye mu mwaka wa 2008 na bagenzi be bari bagize itsinda rya Tuff Gang utatinya kuvuga ko ari bamwe mubatumye injyana ya Rap cyangwa Hip Hop.
Nubwo yari afite itsinda abarizwamo ariko ntibyamubujije gukora umuziki we ku giti cye, aho yakoze indirimbo zinyuranye zatumye izina rye rizamuka cyane, zirimo nka, Deux fois Deux, Akanyarirajisho n’izindi nyinshi. 
2014 Jay Polly yegukanye Irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star, akomeza kuzamura umuziki we no kuruhando mpuzamahanga kugeza ubwo umunyanijeriya wamamaye ku isi, Davido yigeze kwivugira ko mu bahanzi bo mu Rwanda yemera ari Jay Polly bikaba binavugwa ko yitabye Imana bari bafitanye umushinga w'indirimbo.
Umwaka wa 2018, ni umwaka utarahiriye cyane Jay Polly kuko nabwo yafunzwe amezi 5, aza kurekurwa, mu ntangiriro za 2021 nibwo Jay Polly yatawe muri yombi akurikiranweho gukoresha ibiyobyabwenge yarategereje kuzitaba urukiko akaburana tariki 2 Ukuboza 2021.
Ubwanditsi 

Back to Top