Umwarimu yahiriye mu nzu ahugiye mu gukosora ibizamini

Inzu y'umwarimu yahiye
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Kalisa Claudien ubwo yari ahugiye mu gukosora ibizamini by’abana yigisha mu Karere ka Ruhango, abana be bakinishije umwambi ugwa kuri matera irafatwa ikongeza inzu yose irashya bahiramo, we númwana we.

Ibi byabereye mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Gitega, Akagari ka Akinyana, Umudugudu wa Karitas. Abaturanyi bagerageje kubatabara ariko biba iby’ubusa kuko baje basanga umuriro wamaze kugira imbaraga nyinshi. Ni uko bahebera urwaje.

Abaturage bagerageje kwitabaza Polisi y’igihugu urwego ruzimya umuriro, ariko ihagera umuriro wamaze kubica.

Umwe mu baturanyi ba Nyakwigendera, yatangaje ko ibi bashidutse byabaye, baje kuwuzimya basanga wuzuye inzu yose, ni uko Babura aho bahera, biranga bahebera urwaje. Yavuze ko nyakwigendera yari umuntu mwiza, w’umunyamahoro wari utaranye n’abandi neza.

N’ubwo byagenze gutya mu bana babiri bari muri iyo nzu, umwe yabashije kurokoka, ahita ajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie yasabye abaturage kugira umuco wo gutabarana, cyane cyane muri ibi bihe biroshye igihugu kiri kunyuramo. Yanasabye kujya bitabaza inze zibishinzwe hakiri kare mu gihe bahuye n’ibibazo nk’ibi.

Ubwanditsi  

Back to Top