Urupfu rwa Ambasaderi w'u Butaliyani ruribugaragaze icyo abazungu bakora muri Afurika

Ambasaderi wa Italie Muri RD Congo
Category: 
Province / District: 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 24/02/2021, ni bwo intumwa zihariye za Perezida Félix Tshisekedi zageze mu Mujyi wa Goma zivuye i Kinshasa aho zije gukora iperereza ku rupfu rw'abataliyani 2, barimo Ambasaderi Luca Attanasio, n’umurinzi we Vittorio Iacovacci biciwe mu ishyamba rya Paliki ya Virunga muri km 10 uvuye mu Mujyi wa Goma.

Igikomeje kwibazwa n'abantu bamwe mu bakurikiranye inkuru y'uru rupfu rw'aba bataliyani baguye muri Kongo, ni icyo bari bagiye gukora muri aka gace nta basirikare babarinda bahagije bitwaje kandi bazi ko ari ahantu hakunze kuba imitwe y'inyeshyamba yitwaje intwaro igera kuri 120.

Mu itangazo ryasohowe na Leta y'Ubutaliyani rivuga ko bari bamenyesheje Leta ya Kongo ko umudiplomate wabo Ambasaderi Luca Attanasio, azerekeza mu gace ka Rucuru basaba ko yahabwa uburinzi buhagije. Gusa ikibazwa n'impamvu uyu Attanasion atategereje ngo ahabwe abamurinda (Convoy) agahitamo kujyana n'umupolisi umwe umurinda mu gace karimo imitwe yitwaje intwaro igera ku 120, ari naho bahera bibaza icyari kimujyanye. Radio Okapi ivuga ko atari ubwa mbere yari ahagiye.

Nkuko bitangazwa n'iyi radio yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, uyu mutaliyani ngo yari agiye muri gahunda yo guha ibiryo abana b'abanyeshuri.

Gusa ariko ntawakwirengagiza ko muri iri shyamba rya Pariki ya Virunga ari imwe mu nzira zikunze kuvugwa ko zinyuzwamo rwihishwa amabuye y'agaciro arimo zahabu, colta n’ayandi aba avuye mu duce twa Rubero, Kiwanja, Butembo na Beni ho muri Kivu y'Amajyaruguru.

N’ubwo nta kibigaragaza kugeza ubu, ariko bamwe mu batuye Umujyi wa Goma, bemeza ko hari abafite uruhu rwera bakunze kugurira aya mabuye y'agaciro muri uyu mujyi mu buryo bunyuranije n'amategeko (Marche noire) ngo bifashishije bamwe mu bakozi ba MONUSCO. Rimwe bakanavuga ko aya mabuye ari yo atuma iyi mitwe yitwaje intwaro ibasha kubona imbunda n'amasasu bifashisha bahungabanya umutekano muri aka karere by’umwihariko mu Burasirazuba bwa Kongo.

Ariko na none biravugwa ko haba hari ikindi uyu Ambasaderi w'Ubutaliyani yari agiye kureba no kugenzura ku giti cye amakuru yacyo atigeze ashyirwa ahagaragara. N'iki?

Ese iri Perereza ry'intumwa zihariye za Perezida Tshisekedi ibizavamo bizahuza n'iryo Ubutaliyani bushaka gukora nabwo buvuga ko ryihariye ?!

Paluku René (Pedro)

Back to Top