Volleyball : Cameroun yatwaye igikombe cy’Afurika ku nshuro ya 3 yikurikiranya

Cameroun ishyikirizwa igikombe
Category: 
Province / District: 
Tags: 

Ni mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu cya Afurika muri Volleyball mu bagore cyari kimaze iminsi 10 kibera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Nyuma y’iminsi itatu ryari rimaze rihagaze kubera ikirego cyari cyatanzwe ku ikipe y’u Rwanda bavugaga ko yakinishije abakinnyi bakomoka muri Bresil batabyemerewe, byaje no kuyiviramo gusezererwa muri iri rushanwa. Imikino yaje gusubukurwa kucyumweru tariki 19 Nzeri 2021, ku isaha ya saa yine Kenya yatsinze Moroco seti 3-0, mugihe saa sita ikipe ya Nigeria yari yafashe itike y’u Rwanda yo yakinnye na Cameroun maze Cameroun itsinda Nigeria seti 3-0.

Ku mugoroba w’iki cyumweru, umukino wanyuma ikipe y’igihugu ya cameroun yakinnye n’ikipe y’igihugu ya Kenya, maze Cameroun itsinda Kenya seti 3-1.  Maze yisubiza igikombe yari ifite n’ubundi ku nshuro ya gatatu.

Pedro

Back to Top