Kigali

Abanyamahirwe batomboye muri Porormosiyo ya StarTimes Wisheya bazatangazwa mbere ya Noheli.

Kuva tariki 15 Ugushyingo 2021 StarTimes yatangije Poromosiyo ya Noheri bise StarTimes Wisheya, izarangira tariki 15 Mutarama 2022. Poromosiyo ya STARTIMES WISHEYA, irimo ibihembo bitandukanye birimo amafaranga agera kuri Miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda, Televiziyo za rutura za puse 55 n’ibindi bitandukanye byose bifite agaciro ka Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda byose hamwe.

Tags: 

STARTIMES NA (RBA) BASHYIZEHO SHENE YA 3 NSHYA YA RBA YITWA MAGIC SPORTS

Abayobozi ba StarTimes na RBA

Tariki 5 Ugushyingo 2021, Sosiyete ishinzwe gucuruza no gusakaza ibijyanye n’amashusho ya Televiziyo mu Rwanda Star Africa Media Co., (StarTimes) yasinyanye amasezerano y’imyaka itatu n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda (RBA), agamije gushyiraho shene nshya yitwa Magic Sports.

iyi shene nshya izajya yibanda ku mikino na Siporo zitandukanye byo mu Rwanda, ndetse n’ibiganiro by’imyidagaduro na filime zitandukanye zirimo na wildflower y’ikinyarwanda.

Tags: 

KIGALI : Ikigo Jobinvit kigiye gutanga amahugurwa ku bantu bitegura kujya mu kazi n’abagashaka

Ubusanzwe Jobinvit ifasha abashomeri kubona akazi, ikanabafasha mu kuberekera no kubigisha uburyo batunganya CV zabo. Jobinvit n’ikigo kigenga kimaze kumenyekana cyane mubijyanye no gushakira abantu akazi. Gikorera mu Rwanda hano mu mujyi wa Kigali ku nyubako izwi nka MIC Building. Kuri ubu Jobinvit irategura amahugurwa bise JOB READINESS TRAINING ateganijwe tariki 04/10/2021 ku kicaro cyayo.

Tags: 

Rwanda: Umuyobozi wa Taekwondo yeguye ku mpamvu ze na komite ye ihita yeguzwa yose.

BAGABO Placide

Ibi byabaye nyuma y’inteko rusange y’iri shyirahamwe ry’umukino wa Teakwondo mu Rwanda yabaye kuri uyu wagatandatu tariki ya 18 Nzeri uyu mwaka wa 2021.

Amakuru aturuka muri iri shyirahamwe mu itangazo bashyize ahagaragara nyuma y’’iyi nama y’inteko rusange, rivuga ko nyuma yo kumurikira abanyamuryaango ibyakozwe mu mwaka wa 2020 -2021, birimo amarushanwa bitabiriye yaba aayo mu gihugu n’amarusshanwa mpuzamahanga.

Nyuma y’ibi nibwo uwari Perezida w’iri shyirahamwe rya Teakwondo mu Rwanda Bwana BAGABO Placide  yamenyesheje inteko ubwegure bwe barabusuzuma bahita babwemeza.

Tags: 

Volleyball : Cameroun yatwaye igikombe cy’Afurika ku nshuro ya 3 yikurikiranya

Cameroun ishyikirizwa igikombe

Ni mu irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu cya Afurika muri Volleyball mu bagore cyari kimaze iminsi 10 kibera mu Rwanda muri Kigali Arena.

Tags: 

Rwanda: Umurongo wa telefone wa 8015 wo gufasha abatekereza kwiyahura .

Kugira agahinda bishobora gutuma umuntu yiyahura

Amakuru dukesha ikinyamakuru The Newtimes cyandikirwa mu Rwanda kivuga ko Ikigo gitanga Ubujyanama ku ndwara zo mu mutwe, Mental Health First, cyashyizeho umurongo wa telefone abafite ibitekerezo byo kwiyahura bashobora guhamagaraho ku buntu bagahabwa ubufasha batuma bisubira kuri iki cyemezo baba bafashe. Nubwi imibare igaragaza ko abiyahura bagabanutseho 2% ugereranyije n’abiyahuye umwaka ushize, kwiyahura ni ikibazo kiri kugenda gifata indi ntera mu Rwanda.

Tags: 

RWANDA : SHAMPIYONA Y’ICYICIRO CYA KABIRI MU BAGABO NA SHAMPIYONA Z’ABAGORE ZEMEREWE GUSUBUKURWA.

IKIPE Y'ABAGORE Y'UMUPIRA W'AMAGURU YA NYAGATARE

Mu mabwiriza mashya Minisiteri ya Siporo  iheruka gutanga yavuze ko shampiyona z’ababigize umwuga zemerewe gusubukurwa, ibintu byanemejwe na Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, ivuga ko yahawe uburenganzira bwo gusubukura shampiyona y’icyiciro cya mbere n'icya kabiri mu bagabo na shampiyona z’abagore (icyiciro cya mbere n’icya kabiri) na Minisiteri ya Siporo.  Mu minsi iri imbere Ferwafa irateganya gushyira hanze ingengabihe y'izi shampiyona, n’ingamba zivuguruye zo kwirinda COVID-19 n'uko zizubahirizwa.

Pedro

 

Tags: 

Abakunzi ba Sports nabo bashyizwe igorora na StarTimes

Shampiyona y'Ubudage izaba ishyushye uyu mwaka

Iyi sosiyete ya StarTimes icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho mu Rwanda yongereye shene 12 ku bakoresha Nova Bouquet bakoresha anteni ya DTT ( imwe y'udushami ) na shene 17 kubakoresha antene ya DTH ( imwe y'igisahani ) bakoresha Nova Bouquet .

Ikandi gashya ni uko guhera kuri uyu wa 13/08/2021 mukurikira shampiyona yo muri Esipanye izwi nka La Liga, benshi bafitiye amatsiko yuko izaba imeze itarimo Messi na Ronaldo, ariko hakaba hasigayemo ba Grieziman, Sergio Aguero  ba Barcelona na Gareth Bale, Karim Benzema ba Real Madrid Suareze w' Atletico Madrid n'abandi.

Tags: 

Pages

Back to Top