Mali

Mali: Koloneli Assimi Goïta yasabye umuryango wa CEDEAO kuvanaho ibihano byo mu rwego rw'ubukungu wafatiye Mali.

Nkuko bitangazwa na Bbc Koloneli Goïta yabisabye nyuma y'uko hashyizweho perezida w'inzibacyuho w'umusivile ariko wahoze ari umusirikare waruri mu kiruhuko cy'izabukuru.
Koloneli Goïta ni we uzaba visi perezida muri iyi leta.
Koloneli Goita yabitangarije mu birori byizihijwe ejo ku wa kabiri by'isabukuru y'imyaka 60 Mali imaze ibonye ubwigenge yakuye ku Bufaransa, Koloneli Goïta yanasabiye ubufasha ingabo z'Ubufaransa n'iz'umuryango w'abibumbye (ONU/UN) ziri muri icyo gihugu.

Afurika: Mali yahagaritswe muri Francophonie kubera ihirikwa rya Ibrahim Boubacar Keïta

Umuryango uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Igifaransa (Organisation Mondiale de la Francophonie, OIF) wahagaritse Mali by'agateganyo mu banyamuryango bawo.
OIF yiyongereye ku yindi miryango imaze guhagarika Mali, nyuma yuko mu cyumweru gishize agatsiko k'abasirikare gahiritse ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keïta.
Francophonie ifashe iki cyemezo hashize iminsi intumwa z'umuryango w'ubukungu w'ibihugu byo mu burengerazuba bw'Afurika (CEDEAO/ECOWAS) - na wo wahagaritse Mali - zinaniwe kugirana amasezerano n'ako gatsiko ka gisirikare mu biganiro bagiranaga.

Tags: 
Back to Top