Nyarugenge

Bobo Bola agiye kugaruka gusoreza ruhago ye mu Rwanda

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane ku misatsi y'amabara (Tentille), atangaza ko impamvu yifuza gusoreza ruhago ye mu Rwanda ari uko ariho hantu yagiriye ibihe byiza kandi agakundwa cyane muri Ruhago. Bobo bola kuri ubu ubarizwa ku mugabane w'u Burayi mu Gihugu cya Suwedi avuga ko amaze kugira abana 8 yabyaye ku bagore batandukanye.

Amakosa ya Njyanama ni yo atumye ibiciro bitumbagira

Umujyi wa Nyarugenge

Ikibazo cy'umusoro ku mitungo itimukanwa watumbagiye gikomeje gutera inkeke abaturage. Kugeza ubu abaturage bakomeje gutaka basaba Leta n'inteko Ishingamategeko nk'urwego rushyiraho itegeko kureba uko bavugurarura itegeko ry'umusoro bavuga ko wazamutse ukikuba inshuro zirenze 2.

Ibi bigira ingaruka ku baturage ku buryo n’ubwo ntaho biragaragara cyane, ariko mu minsi iri imbere hashobora kuzagaragara abaturage Leta itereza ibyabo cyamunara kubera kunanirwa kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa.

Tags: 

Umutoza Ivan Minaert yanze amafaranga ya Rayon Sports kuko atuzuye

Umutoza Ivan Minaert

Nyuma y'uko Ivan Minaerte wahoze utoza ikipe ya Rayon Sports areze iyi kipe muri FIFA bagategeka ko yishyurwa, kuri ubu mu mafaranga ikipe ya Rayon Sports yari isigaje kumwishyura uyu mutoza agera ku 6,500 $ by'amadorari ya Amerika.

Kuri uyu wagatatu tariki ya 4/02/2021, Umutoza Ivan Minaert yahawe amafaranga 1,900 cy'amadorari ya Amerika yishyurwaga n’Ikipe ya Rayon Sports yahoze atoza ngo arayanga.

Diyasipora y'abakongomani mu Rwanda yamaganye Imyigaragambyo abayoboke ba Fayulu bakoreye kuri Ambasade y'u Rwanda i Kinshasa

Ambasadeur Karega en RDC

Dr AWAZI Raymond ukuriye Diyasipora y'abakongomani mu Rwanda, yasohoye inyandiko yamagana imyigaragambyo insoresore z'ishyaka ECIDE rya Martin Fayulu, we yise impumyi zitabona ishyaka n'ubushake Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo n'abandi banyapolitike bashyizemo ngo amahoro yongere agaruke mu Karere k'Ibiyaga Bigari.

Abakiriya bake n’intara zifunze bigoye urubyiruko kuva mu gihombo cya Covid-19

Urubyiruko rucururiza muri Gare yo mu Mujyi

Nyuma yuko Guverinoma y'u Rwanda ifunguriye imirimo imwe n'imwe gukomeza gukora, bamwe mu rubyiruko rucuruza rukorera mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali rurashima iki cyemezo ariko rukavuga ko rufite ikibazo cy'abakiriya bakiri bake, kuba intara zigifunze no kuba bamwe muri bo bari baratangiye kurya igishoro.

Tags: 

Corona virus ishobora kuzasiga ingaruka nk’iza Grippe Espagnole

Grippe Espagnole & Coronavirus

Ibi byorezo byombi bihuriye ku bukana bwabyo bwo kwica abantu benshi mu gihe gito. Kugeza ubu Corona virus imaze kwica abarenga ibihumbi 239 mu gihe cy’amezi 5. Naho Grippe Espagnole yo yishe abarenga Miliyoni 80 mu gihe cy’imyaka 2. Kuba rero Corona virus nayo yarishe abantu benshi, bituma ingaruka izasigira abatuye Isi zisa nk’izo Grippe Espagnole yasize mu 1918-1919. Muri zo harimo kubura abantu bari abakozi, bari abakuru b’imiryango ari na bo bayitunze, kubura bakozi bikaba ari n’intandaro ikomeye yo kugwa kw’ubukungu bw’ibihugu byinshi ku Isi.

Inkingo 10 za Corona virus zigeze mu kiciro cy’igeragezwa mu 120 ziri gukorwaho ubushakashatsi ku isi

Covid-19

London School of Hygiene and Tropical Medicine, ni ishuri ryigisha iby'ubuzima mu gihugu cy'u Bwongereza rigaragaza ko hirya no hino ku Isi bimwe mu bigo bikomeye bikomeje gushaka umuti n’urukingo by’indwara ya Covid 19, hakaba hari inkingo 120 zatangiye gukorwaho ubushakashatsi, mu gihe izigera ku 10 muri zo zigeze mu kiciro cy’igeragezwa.

Mu gihugu cy’u Bushinwa muri Hong Kong bo bageze kure mu gushaka urukingo rwa COVID-19 kuko batangiye ikiciro cya kabiri cyo kugeragereza urukingo ku bantu benshi.

Imanza zatangiye kuburanishirizwa mu ikoranabuhanga

Ubutabera mu ikoranabuhanga

Mu rwego rwo gukomeza gutanga ubutabera hakumirwa icyorezo cy'indwara ya Covid 19, mu Rwanda kuri uyu wa mbere inkiko zatangiye gahunda yo gusoma imanza zaburanishijwe hifashishije ikoranabuhanga bita video conference. Ibi byashimishije abagororwa bari bategereje gusomerwa.

Nk’izindi nzego zose zihuriza abantu benshi hamwe, muri ibi bihe bya “Guma mu rugo” inkiko nazo zari zarahagaritse imirimo yazo. None kuri uyu wa mbere ni bwo ku nshuro ya mbere ku rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge hasomwe imanza 16 zari zaraburanishijwe.

Pages

Back to Top