ubucuruzi

François Kanimba wahoze ari Minisitri mu Rwanda yagizwe Komiseri muri ECCAS

Nyuma y’igihe gito uyu muryango ukoze amavugurura, hagamijwe itangira ry'ikorwa ry'ubucuruzi bwisanzuye (free trade) mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi mu bihugu bigize uyu muryango, François Kanimba yagizwe Komiseri w’Ubukungu, Ubucuruzi n’Ifaranga mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati ECCAS. 

François Kanimba yabaye Guverineri wa Banki nkuru y'igihufu BNR, kuva mu mwaka wa 2002 kugera 2011 ahava ajya kuba Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, umwanya yavuyemo mu mwaka wa 2017. 

Tags: 

Uko byifashe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero za wo nyuma y’icyumweru kimwe twirinda CORONA Virus

Urungano Magasine twabashije kugera mu mpande zitandukanye z’Umujyi wa Kigali ndetse no mu nkengero za wo kugira ngo tubagezeho uko byifashe muri ikigihe kitoroheye isi yose mu kurwanya agakoko ka COVID19 gatera indwara ya Corona Virus.

Mu Mujyi wa Kigali abantu bakomeje kwirinda icyo cyorezo cya Corona Virus baguma mu ngo zabo ndetse n’abakora ubucuruzi bw’ibiribwa bashyira akagozi ku miryango y’amaduka yabo mu rwego rwo kwirinda ubwinshi bw’abaguzi buzura mu iduka ku buryo bashobora kwanduzanya hagati yabo cyangwa bakanduza abacururizamo.

Tags: 

N’ubwo abacuruzi bemerewe gucuruza, bafite impungenge mu kazi kabo

Ku munsi wa mbere nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda ifatiye icyemezo cy’uko abantu baguma mu ngo zabo bagasohoka bagiye mu ngendo za ngombwa nko kujya kwa muganga, guhaha n’abajya gucuruza. URUNGANO Magazine rwegereye bamwe mu bacuruzi kugira ngo badutangarize uko bihagaze ku isoko.

Back to Top